إعدادات العرض
Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye
Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye
Hadithi yaturutse kwa As'ma-u Bint Abi Bak'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye, hanyuma bambwire bati: Waba uzi ibyo bakoze nyuma yawe? Ku izina rya Allah nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu dini, bityo aba ntibari mu bawe!"
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Kurdî Oromoo Wolof Soomaali Français Azərbaycan Tagalog Українська தமிழ் bm Deutsch ქართული Português Македонски Magyar فارسی Lingala Русский 中文الشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratugaragariza ko ku munsi w'imperuka hazaba hari ikizenga Intumwa y'Imana ikazaba igihagaze iruhande kugira ngo irebe abakizaho bo mu bayoboke bayo. Ariko hari abantu bazagera bugufi bwayo, maze bakumirwe kukigeraho basubizweyo, maze ivuge iti: Mana Nyagasani, nabo ni abanjye ndetse bari mu bayoboke banjye! Maze bayibwire bati: Wowe ntuzi ibyo bakoze nyuma yawe, nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu idini , bityo ntibari kumwe nawe nta n'ubwo bari mu bayoboke bawe.فوائد الحديث
Impuhwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifitiye abayoboke bayo, n'uburyo iba ibitayeho!
Kirazira kunyuranya n'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iriho.
Gushishikarira gushikama no gukomera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).