{Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}

{Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}

Hadith yaturutse kwa A-Zubayr Ibun Al Awam yaravuze ati: Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah]

الشرح

Ubwo hahishurwaga uyu murongo: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}; bisobanuye ngo: Muzabazwa niba mwarubahirije gushimira Allah kuri izo ngabire yabahundagajeho. A-Zubayr Ibun Al Awam (Imana imwishimire) yarabajije ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni iyihe ngabire tuzabazwa? Ese ni ingabire ebyiri ari zo tende n'amazi?! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Muzabazwa kuri buri ngabire mufite harimo n'izo, kuko nazo ni mu ngabire za Allah Nyir'ubutagatifu.

فوائد الحديث

Gushimangira ko ingabire za Allah zishimirwa.

Ingabire zaba nke cyangwa se nyinshi ni bimwe mu byo umugaragu azabazwa ku munsi w'imperuka.

التصنيفات

Ubuzima bwo ku munsi w'imperuka., Gutera umugongo iby'isi no kugira amacyenga mbere yo gukora igikorwa icyo ari cyo cyose., Imibereho y'abantu bakora ibikorwa byiza., Ibisobanuro by'imirongo ya Qur'ani (Ayat).