إعدادات العرض
Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko
Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া دری Кыргызча Lietuvių नेपाली മലയാളം Bosanski Italiano ಕನ್ನಡ Kurdî Oromoo Română Soomaali Shqip Српски Українська Wolof Tagalog Moore Malagasy தமிழ் Azərbaycan فارسی ქართული 中文 Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iyo umuntu uri gusali ashidikanyije niba hari icyamusohotsemo cyangwa se niba ntacyo, ntazave mu iswalat ye kugira ngo ajye gushaka indi Udhu cyeretse abanje kwizera neza ko ya suku atakiyifite nko kuba yakumva ijwi ry'umusuzi, cyangwa se akawumva umunukiye, kubera ko icy'umuntu adashidikanyaho ntabwo gikurwaho no gushidikanya, icyo adashidikanya aha ni uko afite isuku akaba ari gushidikanya niba atakiyifite.فوائد الحديث
Iyi Hadith ni imwe muri Hadithi shingiro z'ubuyisilamu, ikaba n'ihame mu mahame y'amategeko y'ubuyisilamu ari ryo rivuga riti: Ntabwo icyo udashidikanyaho gikurwaho no gushidikanya, n'ikizwi nuko ikintu gihama uko kimeze, cyeretse igihe wizeye mu buryo budashidikanywaho ikinyuranyo cyabyo.
Gushidikanya ntacyo bihungabanya ku isuku, n'umuntu akomezanya isuku ye, igihe cyose yizeye ko akiyifite atigeze ayibura.