Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko

Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iyo umuntu uri gusali ashidikanyije niba hari icyamusohotsemo cyangwa se niba ntacyo, ntazave mu iswalat ye kugira ngo ajye gushaka indi Udhu cyeretse abanje kwizera neza ko ya suku atakiyifite nko kuba yakumva ijwi ry'umusuzi, cyangwa se akawumva umunukiye, kubera ko icy'umuntu adashidikanyaho ntabwo gikurwaho no gushidikanya, icyo adashidikanya aha ni uko afite isuku akaba ari gushidikanya niba atakiyifite.

فوائد الحديث

Iyi Hadith ni imwe muri Hadithi shingiro z'ubuyisilamu, ikaba n'ihame mu mahame y'amategeko y'ubuyisilamu ari ryo rivuga riti: Ntabwo icyo udashidikanyaho gikurwaho no gushidikanya, n'ikizwi nuko ikintu gihama uko kimeze, cyeretse igihe wizeye mu buryo budashidikanywaho ikinyuranyo cyabyo.

Gushidikanya ntacyo bihungabanya ku isuku, n'umuntu akomezanya isuku ye, igihe cyose yizeye ko akiyifite atigeze ayibura.