Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire

Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."

[Sahih/Authentic.] [At-Tirmidhi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko babandi bagirira abandi impuhwe, na Allah Nyir'impuhwe azazibagirira ku bw'impuhwe ze zikwiye kuri buri kintu, nk'inyishyu y'impuhwe zabaranze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itegeka kugirira impuhwe ibiri mu isi byose byaba abantu cyangwa se inyamaswa, cyangwa se ibiguruka, cyangwa se n'ibindi biremwa, ingororano zabyo zikaba kugirirwa impuhwe na Allah we uri hejuru y'ibirere.

فوائد الحديث

Idini ry'ubuyisilamu ni idini ry'impuhwe, rikaba ryubakiye ku kumvira Allah no kugirira neza ibiremwa bye.

Allah Nyir'ubutagatifu arangwa n'impuhwe, ndetse akaba ari na Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi, ari nawe uzigirira abagaragu be.

Ineza yiturwa indi, bityo n'abarangwa n'impuhwe Allah nawe azazibagirira.