إعدادات العرض
Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba
Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Português සිංහල Nederlands অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം Deutsch ქართული नेपाली Magyar Moore తెలుగు Svenska Кыргызча ಕನ್ನಡ Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu wambaye amasogisi akoze mu ruhu nyuma y'uko atawaje, hanyuma agacyenera kongera gutawaza, yemerewe kuzihanagura nabishaka, agasali azambaye mu gihe runaka, usibye igihe agize ijanaba imusaba kwiyuhagira, nibwo aziyambura.فوائد الحديث
Ntibyemewe guhanagura ku masogisi akoze mu ruhu (Khofu), cyeretse igihe umuntu yazambaye afite isuku.
Igihe cyo guhanagura amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ku muntu utari ku rugendo ni amanywa n'ijoro; naho uri ku rugendo ni iminsi itatu n'amajoro yayo.
Guhanagura amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ni umwihariko ku muntu wagize umwanda muto ntabwo ari umukuru, naho umukuru ntibyemewe kuzihanagura, ahubwo azikuramo akiyuhagira umubiri wose akanakaraba ibirenge byombi.
Ni byiza gusali wambaye inkweto na Khofu n'ibindi nkabyo, mu rwego rwo kunyuranya n'abayahudi, igihe byari bisukuye, kandi bitabangamira abasali, cyangwa se atari mu misigiti irambuyemo amatapi, aho ntibyemewe.
Guhanagura amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ni mu rwego rwo korohereza abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).