Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”

Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”

Hadithi yaturutse kwa Ma'aqil Ibun Yasar Al Muzaniyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Njye numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: " Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwo ari we wese Allah yahaye inshingano zo kuyobora abantu no kubahagararira, bwaba ari ubuyobozi bwa rusange, bwaba ari n'ubuyobozi bwihariye nk'umugabo ku bantu bo mu rugo rwe n'umugore mu rugo rwe, hanyuma ntiyubahirize izo nshingano, akabiba, nta nabagire inama, uburenganzira bwabo abagomba bwaba ubw'idini cyangwa se ubw'imibereho, usibye ko ku munsi w'imperuka azaba akwiye ibihano bihambaye.

فوائد الحديث

Ibi bihano ntabwo biteganyirijwe umuyobozi mukuru wenyine cyangwa se abamwungirije, ahubwo ni rusange ku wo ari we wese Allah yashinze kuyobora abantu.

Itegeko ku wo ari we wese wagize icyo ashingwa mu by'abayisilamu ni ukubagira inama, ndetse agakora ibishoboka byose arinda iyo ndagizo kandi akirinda ubuhemu.

Ubuhambare bw'inshingano zo kuyobora abantu zaba inshingano rusange cyangwa se zihariye, zaba nto cyangwa se nini!