إعدادات العرض
Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka
Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imiwshimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka ariko umuhakanyi ibyiza yakoze abihemberwa hano ku isi kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka nta cyiza afite ashobora guhemberwa."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
ar en my sv cs gu yo nl ur es id ug bn tr bs si hi vi ha ml te sw ps as sq prs el bg ff kn ky lt or ro sr tg uz ne mos ku wo so fr tl az uk bm ta de ka pt mk hu fa ru zh km am mg omالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ingabire za Allah zihambaye ku bemeramana, n'ubutabera bwe akoresha ku bamuhakana. Umwemeramana we nta kigabanya ingororano ze yakoreye, ahubwo abihemberwa hano ku isi kubera kumvira kwe Allah, bidakuyeho ibyo azigamiwe ku munsi w'imperuka; hari n'ubwo zose azizigamirwa akazazihabwa ku munsi w'imperuka. Naho umuhakanyi we, Allah amuhera ibihembo by'ibyiza yakoze mu byiza bya hano ku isi, kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka asange nta bikorwa byiza afite ahembesha, kubera ko kugirirwa umumaro n'ibikorwa byiza ku isi no ku munsi w'imperuka nyir'ukubikora agomba kuba ari umuyisilamu.فوائد الحديث
Umuntu upfuye akiri mu buhakanyi ibikorwa byiza yakoze ntacyo byamumarira.