Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi

Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburyo indyarya iba imerewe, ndetse ko iba imeze nk'ihene yayobewe umukumbi iri kumwe nawo... Rimwe ijyana n'uyu mukumbi, ubundi ikajyana n'uriya... Bityo n'indyarya nuko ziba ziri kujuragira ziri hagati y'ukwemera n'ubuhakanyi, ugasanga ntibari hamwe n'abameramana mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, ndetse ntibari hamwe n'abahakanyi mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, rimwe ubasanga na bariya, ubundi ukabasanga na bariya,...

فوائد الحديث

Mu muyoboro twigishijwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ugutanga ingero mu gihe uri gusobanura ibintu runaka kugira ngo worohereze abo ubwira kugusobanukirwa.

Kugaragaza imiterere y'indyarya n'uburyo zibaho zishidikanya ndetse no muri zo zidatuje.

Kwihanangiriza kuba nk'indyarya no gushishikariza kuba umunyakuri no kugira umugambi ntakuka mu kwemera mu buryo bugaragara ndetse n'ubutagaragara.