Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!

Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!

Hadith yaturutse kwa Salim Ibun Abil Dja'adi yaravuze ati: Umugabo umwe yaravuze ati: Iyaba nari nsayi nkaruhuka! Bamwe baba nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!"

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawudi]

الشرح

Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: Iyaba igihe cyo gusali cyari kigeze nkaruhuka, abari bamuri iruhande bamera nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Yewe Bilali! Hamagarira iswalat (Adhana), unamenyesha abantu ko igiye gutangira gukorwa, kugira ngo tuyiruhukiremo, kubera ko harimo kwinginga Allah Nyir'ubutagatifu, no kuruhuka kwa roho n'umutima!

فوائد الحديث

Kuruhuka kw'umutima nta handi wabisanga uretse mu Iswalat, kubera ko igaragaramo gutakambira Allah Nyir'ubutagatifu!

Gucyaha umuntu wagize ubunebwe bwo gukora Ibadat.

Ukoze inshingano ategetswe, akayisohoza, bimuha kumva anezerewe kandi atekanye.

التصنيفات

Agaciro k'iswala., Umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat).