إعدادات العرض
Umwe muri mwe ntaragira ukwemera cyeretse igihe ibyifuzo bye bigendera munsi y'ibyo nazanye
Umwe muri mwe ntaragira ukwemera cyeretse igihe ibyifuzo bye bigendera munsi y'ibyo nazanye
Hadith yaturutse kwa Abu Muhamad Abdullah Ibun Am'ri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaragira ukwemera cyeretse igihe ibyifuzo bye bigendera munsi y'ibyo nazanye".
الترجمة
العربية Español አማርኛ English اردو Indonesia বাংলা Français Türkçe Русский Bosanski සිංහල हिन्दी 中文 فارسی Tiếng Việt Tagalog Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ ไทย Deutsch پښتو অসমীয়া Shqip Nederlands ગુજરાતી Кыргызча नेपाली Lietuvių دری Српски тоҷикӣ Magyar Čeština Moore Malagasy Oromoo ಕನ್ನಡ Wolof Azərbaycan O‘zbek Українська ქართული Македонски ភាសាខ្មែរ Bambara ਪੰਜਾਬੀ मराठी Kirundi Kurmancî Bahasa Melayuالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu adashobora kuba umwemeramana ufite ukwemera kuzuye ategetswe, cyeretse urukundo rwe rushingiye ku byo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje kwigisha nk'amategeko, no kwitandukanya n'ibyo yabujije n'ibindi, bityo agakunda ibyo yategetse akanga ibyo yabujije.فوائد الحديث
Iyi Hadith ni ishingiro mu kwakira amategeko ya Allah no kuyumvira.
Kubuza umuntu kuba yakoresha ubwenge bwe cyangwa se kamere, maze akaba ari byo abanza imbere y'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye; ukoze ibi aba nta kwemera afite.
Ni itegeko kuyoboza amategeko ya Allah muri buri kintu, kubera iyi mvugo igira iti: Bijyanye n'ibyo naje kwigisha.
Ukwemera kongerwa n'ibikorwa byo kumvira Allah, kukagabanywa n'ibikorwa byo kwigomeka kuri Allah.
