إعدادات العرض
Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)
Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)
Hadith yaturutse kwa Aishat na Abdillah Ibun Abass (Imana imishimire we na se) baravuze bati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!
الترجمة
العربية Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tagalog বাংলা Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ Русский Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە ไทย دری Кыргызча Lietuvių नेपाली Malagasy Italiano or ಕನ್ನಡ Oromoo Română Soomaali Српски Wolof Українська Mooreالشرح
Aishat na Ibun Abass (Imana ibishimire bose) baratubwira ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura mu maso, maze iravuga iti: @Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (Aho gusengera)! Iyo bitaza kuba biteye inkeke ntiyari kubyihanangiriza mu gihe yari imeze kuriya. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo kwisanisha n'ibyo abayahudi n'abanaswara bakora, kubera ko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana Nyir'ubutagatifu!فوائد الحديث
Kubuza kugira imva z'abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ahantu ho gusengera, kuko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no kwigisha abantu kwemera Imana imwe gusa (Tawhid) no kuba yari ifite impungenge z'uburyo bafata imva, kubera ko biganisha mu ibangikanyamana.
Biremewe gusabira abayahudi n'abanaswara umuvumo n'undi ukora nk'ibyo bakora nko kubaka ku mva no kuhagira ahantu ho gusengera.
Kubaka ku mva ni imwe mu migenzo y'abayahudi n'abanaswara, Hadith ikaba yaje ibuza kumera nkabo.
Kugira imva imisigiti hinjiramo no kuhasengera ndetse no kuherekera, n'ubwo nta musigiti waba uhubatse.