إعدادات العرض
Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana
Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise umugabo umwe avuga ati: Ntabwo ari ko bimeze, ndahiye kuri Al Kaabat, nuko Ibun Umar aravuga ati: Ntihakagire urahira ku kindi kitari Allah, kubera ko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Akan Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy नेपाली or Română тоҷикӣ O‘zbek Azərbaycan Moore Wolof Oromoo Soomaali Українська bm km rn Српски ქართული Македонскиالشرح
Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko urahiye mu izina ry'undi utari Allah cyangwa se amazina ye n'ibisingizo bye, azaba ahakanye Allah cyangwa se abangikanyije Allah; kubera ko kurahira biba bivuze ko wahaye agaciro n'icyubahiro icyo urahiriyeho, kandi icyubahiro nta wundi gikwiye usibye Allah wenyine, bityo nta wundi byemewe kurahiriraho uretse Allah no ku mazina ye no ku bisingizo bye Nyir'ubutagatifu. Uku kurahira ni bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana rito; ariko igihe urahira ahaye agaciro n'icyubahiro uwo arahiriyeho cyangwa se icyo arahiriyeho nk'agaciro n'icyubahiro aha Allah cyangwa birenze, icyo gihe biba bibaye ibangikanyamana rikuru.فوائد الحديث
Guha agaciro n'icyubahiro ikintu runaka urahira ni uburenganzira bwa Allah Nyir'ubutagatifu, bityo rero ntibikwiye kurahirira ku kindi kitari Allah no ku mazina ye ndetse no ku bisingizo bye.
Uburyo abasangirangendo bari bashishikariye kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, by'umwihariko igihe ikibi gifitanye isano n'ibangikanyamana cyangwa se ubuhakanyi.
التصنيفات
Ibangikanyamana.