إعدادات العرض
Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru
Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahroo n'imigisha) yavuze iti: "Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português دری অসমীয়া አማርኛ Svenska ไทย Yorùbá Кыргызча ગુજરાતી नेपाली Română മലയാളം Nederlands Oromoo తెలుగు پښتو Soomaali Malagasy ಕನ್ನಡ Српски Moore ქართულიالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije kugira umurava mu gusali iswalat ebyiri zo mu mbeho ari zo Swalatul Fajri na Swalatul Asri, ndetse inaha inkuru nziza uzazikora mu buryo bukwiye mu bihe byazo, mu mbaga, n'ibindi ko zizaba impamvu yo kujya mu ijuru.فوائد الحديث
Agaciro ko guhozaho Swalatul Fajri na Swalatul Asri, kubera ko Swalatul Fajri ikorwa mu gihe ibitotsi biba biryoshye, na Swalatul Asri igakorwa mu gihe abantu baba bahugiye mu mirimo yabo, ucungana nazo biba bimworoheye ko n'izindi zisigaye acungana nazo.
Izi swalat zombi ziswe ko ari izo mu mbeho, kubera ko Swalatul Fajri ikorwa mu gihe cy'imbeho ya mu gitondo, na Swalatul Asri igakorwa mu gihe cy'imbeho yo ku manywa, n'iyo ikozwe mu bihe by'ubushyuhe usibye ko buba bwagabanyutse (kuri swalatul Asri) kuruta igihe cyabanje. Cyangwa se impamvu yabyo ni mu rwego rwo kuba kimwe muri byo kitiriwe ikindi kikiruse kigafata inyito yacyo nko kuvuga Qamarani (amezi abiri) bagamije kuvuga izuba n'ukwezi.
التصنيفات
Agaciro k'iswala.