Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."

[Hadithi y'impamo kandi nziza] [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza impamvu ziruta izindi zizinjiza abantu mu ijuru, ari zo: Gutinya Allah no kurangwa n'imico myiza. Gutinya Allah ni ukuba hagati yawe n'ibihano bya Allah wakora ikizabikurinda, ukora ibyo Allah yagutegetse, wirinda ibyo yakubujije. Naho imico myiza: Ni ukurangwa n'uburanga bucyeye, no gukora ibyiza, no kwirinda kubangamira abandi. Kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zizatuma abantu bajya mu muriro ari: Ururimi n'igitsina. Bimwe mu byaha ururimi rukora ni: Ukubeshya, gusebanya, kubunza amagambo n'ibindi. Naho ibyaha by'igitsina ni ubusambanyi n'ubutinganyi n'ibindi.

فوائد الحديث

Kuzinjira mu ijuru bizaterwa n'impamvu zimwe zerekeye Allah Nyir'ubutagatifu nko ku mutinya, izindi zerekeye abantu nko kurangwa n'imico myiza.

Ubuhambare bw'ururimi kuri nyirarwo, kandi ko ruzaba imwe mu mpamvu izajyana abantu mu muriro.

Ubuhambare bw'irari n'ibindi bikorwa bibi ku muntu, kandi ko ari bimwe mu bizinjiza abantu benshi mu muriro.

التصنيفات

Imico myiza., Ibigize ijuru ndetse n'umuriro.