Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika

Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu banga kuva mu mahugu bakora ibyaha n'ibangikanyamana, ndetse banahuguza abantu ibyabo, ko Allah arindiriza umunyamahugu akamutega iminsi akanamuha kuramba no kugwiza imitungo ye, ntiyihutire kumuhana; iyo aticujije amugwa gitumo ntamureke kubera amahugu ye menshi yakoze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102].

فوائد الحديث

Umunyabwenge akwiye kwihutira kwicuza, kandi ntiyirare niba ari umunyamahugu ngo yumve ko yarokoka ibihano bya Allah.

Allah Nyir'ubutagatifu arindiriza abanyamahugu ntabahanireho, agamije kuzabatungura ndetse no kubongerera ibihano igihe cyose bazaba baticujije.

Guhuguza ni imwe mu mpamvu Allah yagiye ahanira abantu babayeho mbere.

Iyo Allah yoretse umudugudu, hari ubwo waba urimo abakora ibikorwa byiza, abo ku munsi w'imperuka bazazuka uko bapfuye bameze barakoze ibyiza, no kuba nabo ibihano byarabagezeho ntacyo bizaba bibatwaye.