Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri

Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: "Najyaga nandika buri icyo ari cyo cyose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kubifata mu mutwe, nuko abakurayishi barabimbuza, barambwira bati: Urandika buri icyo ari cyo cyose wumvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)! Intumwa y'Imana ni umuntu ivuga mu burakari no mu gihe kitari icy'uburakari?! Nuko ndecyera aho kwandika, mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze ikora ikimenyetso inyereka n'urutoki ku munwa wayo iravuga iti: "Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawudi]

الشرح

Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Najyaga nandika ibyo ari byo byose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo mbibungabunge, bamwe mu bakurayishi barabimbuza bambwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni umuntu uvuga mu gihe yishimye n'igihe ababaye ashobora no kwibeshya, nuko mpagarika kwandika; Nuko mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itunga urutoki ku munwa wayo, imbwira iti: Jya wandika, kuko ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko nta kijya gisohoka muri uyu munwa usibye ko kiba ari ukuri, byaba mu gihe cy'ibyishimo cyangwa se mu gihe cy'uburakari. Allah kandi yamaze kuvuga ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yagize ati: {3. Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye* Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).} [A-Naj'm: 3-4]

فوائد الحديث

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yararinzwe gukora ibyaha mu butumwa yahishuriwe na Nyagasani we Nyir'ubutagatifu, byaba mu gihe cy'ibyishimo cyangwa se cy'uburakari.

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana ibishimire) bashishikazwaga no kubungabunga imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuyigeza ku bandi.

Biremewe kurahira n'ubwo waba utabisabwe ku bw'inyungu runaka, nko gushimangira ibyo uri kuvuga.

Kwandika ni imwe mu mpamvu zikomeye zo kubungabunga ubumenyi.

التصنيفات

Agaciro n'umwanya imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite., Iyandikwa ry'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)., Intumwa y'Imana yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).