Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)

Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)."

[Sahih/Authentic.] [Ibn Hibbaan]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abantu babi kuruta abandi bose ari abiba mu iswalat yabo, kubera ko uwiba imitungo y'abandi hari ubwo yagira icyo imumarira hano ku isi, bitandukanye n'uwiba iswalat ye, aba yiyibye anihuguje mu bihembo yari kuzabona ku munsi w'imperuka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibajije bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute umuntu yiba mu iswalat ye? Irabasubiza iti: Ni utuzuza kunama no kubama, bisobanuye kwihuta mu kunama kwe no kubama kwe, ntabikore mu buryo bukwiye.

فوائد الحديث

Agaciro ko gutunganya iswalat no kuyikora wuzuza inkingi zayo, ufite ituze kandi unibombarika.

Kuba umuntu utubama cyangwa se ngo yuname mu buryo bukwiye yaragereranyijwe n'umujura ni mu rwego rwo kugira ngo abantu babyirinde, no kwihanangiriza ko ari ikizira.

Ni itegeko kunama no kubama mu iswalat mu buryo bwuzuye, no kubitunganya.