Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana

Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana

Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir Al Djuhaniy (Imana imwishimire) yavuze ko: Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Ahmad]

الشرح

Itsinda ry'abantu ryagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ryari rigizwe n'abantu icumi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo cy'uko bemeye kuba abayisilamu no kuyikurikira, ariko uwa cumi iramwihorera; ubwo bayibazaga impamvu yabyo yarabasubije iti: Uyu yambaye impigi, bambara bagamije kwirinda n'ibindi mu rwego rwo kwirukana ikijisho b'ibindi byabagiraho ingaruka. Nuko wa mugabo yinjiza ukuboko kwe, aca za mpigi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibona kwakira igihango, inavuga ndetse inihanangiriza abantu kwambara impigi inagaragaza itegeko rirebana nabyo igira iti: "Uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."

فوائد الحديث

Umuntu wishingikirije ikindi kitari Allah, Allah amuha ikinyuranyo cy'ibyo ashaka.

Kwizera ko kwambara impigi ari imwe mu mpamvu zakurinda kugerwaho n'ikibi n'ikijisho ni ibangikanyamana rito, naho iyo yizeye ko byo ubwabyo bimurinda biba bibaye ibangikanyamana rikuru.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.