Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)

Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)

Hadithi yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ukoze umutambagiro mutagatifu kubera Allah Nyir'ubutagatifu, akirinda kuba yakora ibizirirjwe mu mutambagiro, birimo imibonano mpuzabitsina n'ibiyibanziriza nko gusomana, no gukorakoranaho, cyangwa se amagambo mabi n'izindi mvugo mbi, akora ibyaha. No mu bikorwa bibi harimo gukora ibyo ubujijwe wamaze kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu, icyo gihe ukubuka mu mutambagiro wakoze wababariwe ibyaha, nkuko umwana avuka nta cyaha kimurangwaho.

فوائد الحديث

Ibikorwa bibi n'ubwo bibujijwe ibihe byose, ariko birushaho kuba ikizira mu gihe cy'umutambagiro mutagatifu kubera kubaha ibikorwa n'imihango bikorerwa mu mutambagiro mutagatifu.

Umuntu avuka nta byaha afite, ari umuziranenge, bityo ntiyikorera ibyaha by'undi.