Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro

Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka gusohoza ubumenyi bwo muri Qur'an cyangwa se Sunat, kabone n'iyo bwaba ari bucye bungana nk'umurongo umwe wo muri Qur'an cyangwa se imvugo imwe y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) gusa agomba kuba azi neza ndetse asobanukiwe n'ibyo ahamagarira abantu. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ntacyo bitwaye kuvuga ku byerekeye bene Isiraheri byababayeho ariko bidahabanye n'idini ryacu. Irangije ibuza kuyibeshyera , ko nihagira n'uyibeshyera ku bwende aziteganyirize icyicaro cye mu muriro.

فوائد الحديث

Gushishikariza gusohoza idini rya Allah, kandi ko umuntu agomba gusohoza ibyo yamenye n'ibyo yasobanukiwe kabone n'iyo byaba ari bicye.

Gushaka ubumenyi bw'idini ni itegeko, kugira ngo umuntu ashobore kugaragira Allah no gusohoza idini rye mu buryo buboneye.

Ni itegeko kubanza gusuzuma niba Hadithi ugiye kwigisha ari ukuri mbere y'uko uyigisha mu rwego rwo kwirinda kuba wakwinjira mu bateganyiriijwe iki gihano gihambaye.

Gushishikariza kurangwa n'ukuri mu magambo no kwigengesera kuri Hadith z'Intumwa y'Imaba, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu by'umwihariko mu bigendanye n'amategeko y'idini rya Allah.