Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze

Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze

Hadithi yaturutse kwa Abu Masuud Al Answariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aravuga ati: Icyo nagenderagaho cyapfuye, none mpa icyo nazajya ngenderaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwiseguraho ko ntacyo ifite, undi mugabo wari hafi aho aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Njye ndamwereka uwakimuha, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nawe ari bubone ibihembo nk'ibyo uri bwitange akakimuha kubera ko yamurangiye umukemurira ikibazo.

فوائد الحديث

Gushishikariza kwereka abantu ibyiza.

Gushishikariza gukora ibikorwa byiza ni zimwe mu mpamvu z'ubumwe n'ubwuzuzanye bw'umuryango mugari wa Kisilamu.

Ingabire za Allah Nyir'ubutagatifu ziragutse.

Iyi Hadithi ni itegeko rusange ryinjiramo ibikorwa byose kandi byiza.

Iyo umuntu atashoboye gucyemura ikibazo cy'umusabye, amurangira undi wamufasha.

التصنيفات

Imico myiza.