Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi

Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi

Hadith yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ikintu kizaremereza iminzani y'ibikorwa by'umwemeramana ku munsi w'imperuka, mu bikorwa cyangwa se imvugo ari ukurangwa n'imico myiza, urangwa n'uburanga bucyeye, no kwirinda kubangamira abandi ndetse no gukora ibikorwa byiza. Ikindi kandi nuko Allah yanga ibikorwa n'imvugo bibi, ndetse n'amagambo mabi umuntu ashobora kuvuga n'ururimi rwe.

فوائد الحديث

Agaciro n'ibyiza byo kurangwa n'imico myiza; kuko ituma urangwa nayo akundwa na Allah, ndetse n'abagaragu ba Allah bakamukunda, kandi ni cyo gikorwa kizaremera ku munzani ku munsi w'imperuka.

التصنيفات

Imico myiza., Imyifatire yo kuvuga no guceceka.