Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka

Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."

[Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza] [Yakiriwe na Ibun Madjah na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad]

الشرح

Umugabo umwe yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko agira ibyo ayibwira arangije aravuga ati: "Allah nabishaka nawe ukabishaka." Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramucyaha kubera ibyo avuze, imubwira ko guhuza ugushaka kw'ibiremwa n'ukwa Allah ukoresheje icyungo"Na" ari ibangikanyamana rito. Ntibyemewe ko umuyisilamu abivuga. Intumwa irangije imwigisha uburyo nyabwo yabivugamo agira ati: "Allah wenyine nabishaka", bityo Allah akaba ari we aharira ugushaka, ugushaka kwe ntaguhuze n'ukw'ibiremwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

فوائد الحديث

Kubuza gukoresha imvugo igira iti: Allah nabishaka nawe ukabishaka, n'izindi mvugo zimeze nk'izi zumvikanamo guhuza ubushake bwa Allah n'ubw'ibiremwa, kandi ko ari ibangikanyamana rito.

Ni itegeko kubuza ikibi.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarinze ukwemera, ndetse inugarira inzira zose z'ibangikanyamana.

Mu gihe tubuza ibibi tuba dukwiye kwereka uwo tubuza ingurane yabyo yemewe, mu rwego rwo kugera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Guhuriza hamwe imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivugwa muri iyi Hadith: "Allah wenyine nabishaka", n'imvugo ye yavuze muri Hadith yindi igira iti: "Vuga uti: "Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka", kubera ko iyo umuntu avuze ati: Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka byo biremewe, ariko kuba yavuga ati: "Allah wenyine nabishaka" nibyo byiza!

Biremewe kuvuga uti: "Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka", ariko ibyiza ni ukuvuga uti: "Allah wenyine nabishaka".

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.