Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba

Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba

Hadith yaturutse kwa Abu Ayub Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba" Abu Ayubu yaravuze ati: Nyuma yaho twagiye ahitwa Shami, dusanga ubwiherero bwaho bwubatswe bwerekeye Qiblat, tukajya twihagarika twihengetse, ubundi tugasaba imbabazi Allah Nyir'ubutagatifu.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije ushatse kwihagarika cyangwa se kwituma kuba yabikora yerekeye Qiblat cyangwa se akayitera umugongo, ahubwo aba akwiye kwerekera ahandi hatari aho nk'iburasirazuba n'iburengerazuba, igihe Qib'lat ye iri aho iy'abantu b'i Madinat iri. Hanyuma Abu Ayubu (Imana imwishimire) avuga ko bagiye ahitwa Shami bagasanga ubwiherero bwaho bwubatswe ku buryo umuntu ubwinjiyemo kwituma, aba yerekeye Qiblat, noneho bajya babwinjiramo bakerekera ahandi hatari aho n'imibiri yabo, hamwe n'ibyo ariko bagasaba Allah imbabazi.

فوائد الحديث

Impamvu yo kubuzwa kwerekera Qiblat igihe umuntu yihagaritse ni ukubaha ingoro ya Al Ka'abat no kuyiha agaciro.

Gusaba Allah imbabazi igihe umuntu asohotse mu bwiherero.

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishaga neza, kuko ubwo yagaragazaga ibibujijwe yabigishije ibiziruye.

التصنيفات

Kwikiza umwanda., Imyifatire ikwiye mu bwiherero.