إعدادات العرض
Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho
Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Akan Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy नेपाली or Română тоҷикӣ O‘zbek Azərbaycan Moore Wolof Oromoo Soomaali Українська bm km rn Српски ქართული Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza kudakorera iswala mu nzu zacu, zigahinduka nk'amarimbi atajya akorerwamo iswala. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gusura imva yayo kenshi no kuhateranira mu buryo buhoraho, kubera ko ari bumwe mu buryo bugeza ku ibangikanyamana. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kandi kuyisabira amahoro n'imigisha) aho twaba turi aho ari ho hose, kubera ko uko kuyisabira kwacu biyigeraho mu buryo bumwe k'uwaba ari bugufi cyangwa se kure, nta mpamvu rero yo guhora uza ku mva ye.فوائد الحديث
Birabujijwe kureka gukorera Ibikorwa Allah yishimira (Ibadat) mu nzu dutuyemo.
Birabujijwe gukora urugendo ugiye gusura imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) , kubera ko yategetse kuyisabira amahoro n'imigisha kandi ko biyigeraho, ahubwo icyemewe ni ugukora urugendo ugamije umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuwusaliramo.
Ni ikizira kugira imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahantu ho gukorera iminsi mikuru, uhasura kenshi ku buryo bw'umwihariko mu gihe runaka, ni nk'uko bimeze ku gusura n'indi mva iyo ari yo yose.
Agaciro Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite kwa Nyagasani wayo, aho byategekwaga kuyisabira amahoro n'imigisha) ahantu hose ibihe byose.
Kubera ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babujijwe gusalira ku marimbi baramaze no kubimenyera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira inzu nk'amarimbi atajya asarirwamo.
التصنيفات
Agaciro ko gukora ibikorwa byiza.