Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye

Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kurengera no kurenga igipimo cyemewe mu mategeko mu kumuvuga ibigwi, no gushaka kumuvuga ibigwi nk'ibya Allah Nyir'ubutagatifu, cyangwa se ibikorwa Allah yihariye, cyangwa se kuvuga ko Intumwa y'Imana izi ubumenyi bw'ibyihishe, cyangwa se kuvuga ko isabwa hamwe na Allah, nk'uko abanaswara babigenje kuri Issa Ibun Mar'yam (Allah amuhundagazeho amahoro). Hanyuma agaragaza ko ari umwe mu bagaragu ba Allah, ndetse anategeka ko tujya tuvuga ko ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye.

فوائد الحديث

Kwihanangiriza kurengera mu gukunda no kwivuga ibigwi, kuko ibyo byagusha abantu mu ibangikanyamana.

Ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiye abantu ko bizaba byamaze kuba muri iyi Umat , tumwe mu dutsiko twakabirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), utundi dukabiriza abo mu muryango wayo, utundi dukabiriza abakunzi ba Allah, ariko twose twaguye mu ibangikanyamana.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo ubwayo yavuze ko ari umugaragu wa Allah, igamije kugaragaza ko ari umugaragu ugaragira Allah, kandi ko bitemewe kugira icyo ari cyo cyose ikorerwa kiri mu mwihariko wa Allah.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo ubwayo yavuze ko ari Intumwa y'Imana, igamije kugaragaza ko ari Intumwa yoherejwe na Allah, bityo bikaba ari itegeko kuyemera ndetse no kuyikurikira.