Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro

Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro

Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose, iherezo rye ni mu ijuru kabone n'iyo hari ibyaha yahanirwa, naho uzapfa yarabangikanyaga Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro.

فوائد الحديث

Ibyiza byo kwemera Imana imwe rukumbi, no kuba ari yo mpamvu yo kuzarokoka kuba mu muriro ubuziraherezo.

Ijuru n'umuriro biri bugufi y'umugaragu wa Allah, kandi nta kiri hagati ye nabyo usibye urupfu.

Kwihanangiriza ibangikanyamana ryaba rito cyangwa se rinini, kubera ko kurokoka umuriro bishingiye ku kwitandukanya naryo.

Icy'ingenzi mu bikorwa ni iherezo ryabyo.