Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo

Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo."

[Hasan/Sound.] [Abu Dawood]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu wisanishije n'abantu b'abahakanyi cyangwa se inkozi z'ibibi cyangwa se abantu bakora ibikorwa byiza, nko kuba yakora bimwe mu bikorwa bibaranga by'imyemerere cyangwa se amasengesho cyangwa se n'ibindi bikorwa bisanzwe bazwiho, azaba abaye umwe muri bo; kubera ko kwisanisha nabo mu buryo bugaragara bituma umuntu yisanisha nabo mu buryo butagaragara. Nta no gushidikanya ko kwisanisha n'abantu runaka biterwa no kubatangarira, bishobora no kugeza umuntu ku kubakunda no kububaha no kubiringira. Ibi kandi bishobora no gutuma umuntu yisanisha nabo mu bitagaragara ndetse no mu bikorwa byo kugandukira Allah, Allah abiturinde.

فوائد الحديث

Kwihanangiriza abantu kwisanisha n'abahakanyi ndetse n'inkozi z'ibibi.

Gushishikariza abantu kwisanisha n'abakora ibikorwa byiza ndetse no kugera ikirenge mu cyabo.

Kwisanisha n'abantu mu buryo bugaragara bituma umuntu abakunda mu buryo butagaragara.

Umuntu azabona ibihano n'ingaruka mbi kubera uburyo n'ikigero yisanishijeho n'abahakanyi.

Kubuza kwisanisha n'abahakanyi mu myemerere yabo, no mu migirire yabo bihariye, ariko ibitari ibyo nko kubigaho ubumenyi bw'ibijyanye n'inganda n'ibindi ntabwo bibarwa muri ibi bibujijwe.