Uzavuga imvugo navuze abizi cyangwa akeka ko ari ikinyoma, azaba ari umwe mu babeshyi

Uzavuga imvugo navuze abizi cyangwa akeka ko ari ikinyoma, azaba ari umwe mu babeshyi

Hadith yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dub na Al Mughirat Ibun Shu'ubat (Imana ibishimire bombi) baravuze bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzavuga imvugo navuze abizi cyangwa akeka ko ari ikinyoma, azaba ari umwe mu babeshyi."

[Hadithi y'impamo]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uvuze imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) azi neza cyangwa se akeka ko ari ikinyoma, uyivuze aba afatanyije n'uwayivuze bwa mbere mu kumbeshyera.

فوائد الحديث

Gusuzumana ubushishozi Hadith bivugwa ko ari iz'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kumenya ukuri kwazo mbere yo kuzibwira abandi.

Kwita umuntu umubeshyi byitirirwa umuntu wese uhimbye ikinyoma, ndetse n'ugikwirakwije hagati mu bantu.

Ni ikizira kuvuga Hadith mpimbano ku muntu wamaze kuyimenya ko ari mpimbano, cyangwa se amahirwe menshi kuri we abona ko iyo hadith yaba ari mpimbano, cyeretse ari mu rwego rwo kuyigaragariza abantu ngo bayimenye ko ari mpimbano.

التصنيفات

Agaciro n'umwanya imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite., Imico itari myiza.