إعدادات العرض
Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu
Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu
Hadithi yaturutse kwa Ubadat Ibun A-Swamit (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu. Twanayihaye kandi igihango cy'uko ntawe tuzarwanya ku buyobozi, kandi ko tugomba kurangwa no kuvuga ukuri aho turi hose, tudatinye umugayo w'uwo ari we wese kubera Allah.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල Hausa ไทย دری Кыргызча Lietuvių नेपाली Malagasy Italiano or ಕನ್ನಡ Oromoo Română Soomaali Српски Wolof Українська Mooreالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiranye isezerano n'igihango n'abasangirangendo bayo cy'uko bagomba kumvira abayobozi n'abategetsi mu biboroheye n'ibibakomereye, mu bukire no mu bucyene; amategeko yabo yaba ahuye n'ibyo imitima yacu irarikiye cyangwa se yanga, kabone n'iyo batunyaga ibyacu nk'umutungo rusange cyangwa imyanya y'ubuyobozi cyangwa se n'ibindi. Ni ngombwa kubumva no kubumvira mu byiza, ntitubigomekeho, kubera ko kubigomekaho ibibazo byateza byaba bihambaye kuruta ubwangizi bo bakora! No mu byo bayisezeranyije ni uko bazarangwa no kuvuga ukuri aho baba bari hose, babyegurira Allah wenyine, badatinya umugayo w'uwo ari wese.فوائد الحديث
Inyungu zo kumva no kumvira abayobozi n'abategetsi ni ugutuma habaho ubumwe mu bayisilamu, no kwirinda amacakubiri.
Ni itegeko kumva no kumvira abayobozi igihe batadutegeka kwigomeka kuri Allah mu bitworoheye no mu bidukomereye, tubyishimiye cyangwa se tutabyishimiye, kabone n'iyo batwambura ibyacu.
Ni itegeko kuvuga ukuri aho turi hose, tudatinya kubera Allah umugayo w'uwo ari we wese.