Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro

Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro

Hadithi yaturutse kwa Khawlat Al Answariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira abantu bakoresha imitungo y'abayisilamu mu buryo butari bwo, bakayifata batayemerewe. Iki kikaba ari cyo gisobanuro rusange cy'umutungo ku bijyanye no kuwukusanyiriza no kuwugeraho mu buryo butemewe, ndetse no kuwutanga aho bitemewe kuwutanga. Aha hinjiramo no kurya imitungo y'imfubyi, cyangwa se imitungo ya Waqf, no kwirengagiza indagizo, no gufata imitungo rusange ku batayikwiye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko ku munsi w'imperuka ibihembo byabo ari umuriro.

فوائد الحديث

Imitungo abantu bafite ni iya Allah yabaragije kugira ngo bayikoreshe mu nzira zemewe n'amategeko, ndetse bareke kuyitwaramo mu buryo butemewe; ibi bikaba ari rusange ku bayobozi n'abandi batari bo.

Amategeko y'idini yashyize umukazo ku mutungo rusange, ndetse anavuga ko uzawuragizwa azawubazwa ku munsi w'imperuka uburyo yawusarujemo n'ibyo yawutanzemo.

Ibi bihano bireba n'undi wawukoresheje mu nzira zitemewe n'amategeko, waba ari umutungo we cyangwa se utari uwe.