Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba

Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka abantu kworoshya no kworohereza abantu no kutabagora muri byose bireba idini ryabo n'imibereho yabo, ariko ntibirenge imbibi z'ibyo Allah yabaziruriye ndetse akanabategeka. Iyi Hadithi irashishikariza kubwira abantu inkuru nziza z'ibyiza, no kutababwira izituma biheba, bakanahunga.

فوائد الحديث

Ni itegeko ko umwemeramana akundisha abantu Allah, akanabashishikariza gukora ibyiza.

Ni ngombwa ko umuvugabutumwa uhamagarira abantu kugana Allah agomba kurebana ubushishozi inzira iboneye akwiye guhamagariramo abantu kugana Allah.

Gutanga inkuru nziza bitera akanyamuneza n'ibyishimo, umuvugabutumwa mu byo ahamagarira abantu.

Kugora abantu no kubakomereza bituma biheba, bagahunga ndetse bakanashidikanya mu byo umuvugabutumwa abahamagarira.

Impuhwe za Allah ku bagaragu be ziragutse, kandi yabahitiyemo idini ryoroshye n'amategeko aboroheye.

Koroshya dutegetswe ni kwa kundi kwavuzwe mu mategeko y'idini.

التصنيفات

Imico myiza.