إعدادات العرض
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
Hadithi yaturutse kwa Malik Ibun Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubwo twari twicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu musigiti, umugabo umwe yarinjiye ari ku ngamiya maze arayururutsa arayizirika, arangije arababaza ati: Muhamadi muri mwe ni uwuhe? Icyo gihe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri kumwe nabo yegamye mu musigiti, nuko turamubwira tuti: Ni uwo mugabo wera wegamye! Wa mugabo aramubwira ati: Yewe mwene Abdul Mutwalib? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ndakwitabye! Wa mugabo abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha ati: Ndashaka kukubaza kandi nkomeje, bityo ntumfate nabi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mbaza ibyo wumva ushatse. Wa mugabo arayibaza ati: Ndakubaza ku izina rya Nyagasani wawe akaba na Nyagasani w'abakubanjirije! Ese Allah niwe wagutumye ku bantu bose? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Imana, ese Allah niwe wagutegetse ko tugomba gusali iswala eshanu ku manywa na nijoro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gusiba ukwezi kumwe buri mwaka?Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo arongera arayibaza ati: Ndashaka kukubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gutanga amaturo akurwa mu bishoboye muri twe agasubira mu bacyene bacu? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo aravuga ati: Nemeye ibyo wahishuriwe watuzaniye, kandi kuva ubu mbaye intumwa y'abandi bantu banjye basigaye tutazanye Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri.
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Kurdî Wolof Soomaali Français Oromoo Azərbaycan Tagalog Українська தமிழ் bm Deutsch ka Português mkالشرح
Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) aratubwira ko igihe kimwe ubwo bari bicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu musigiti, umugabo umwe yarinjiye ari ku ngamiya, ayururukiriza mu musigiti arayizirika. Maze ababaza Muhamadi uwo ari we? Icyo gihe Intumwa yari yicaye aho iri kumwe nabo, barayimwereka ko ari umugabo wera wegamye. Wa mugabo aramuhamagara avuga ati: Yewe mwene Abdul Mutwalib! Intumwa y'Imana irmaubwira iti: Nakumvise mbaza ibyo ushaka kumbaza ndabisubiza! Wa mugabo arayibwira ati: Ndashaka kukubaza kandi nkomeje, ntumfate nabi! Bisobanuye ngo ntundakarire, cyangwa se ngo ubifate nabi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mbaza ibyo ushaka! Wa mugabo arayibaza ati: Ndashaka kukubaza ku izina rya Nyagasani wawe akaba na Nyagasani w'abakubanjirije! Ese Allah niwe wagutumye ku bantu bose? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Ishimangira ibyo imaze kumubwira ko ari ukuri. Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Imana, ese Allah niwe wagutegetse ko tugomba gusali iswala eshanu ku manywa na nijoro? Ari zo swala z'itegeko? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Arongera arayibaza ati: Ndakubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gusiba ukwezi kumwe buri mwaka? ariko kwezi kwa Ramadwan Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Yego niko bimeze! Wa mugabo arongera arayibaza ati: Ndashaka kukubaza kubera Allah, ese ni we wagutegetse ko tugomba gutanga amaturo akurwa mu bishoboye muri twe agasubira mu bacyene bacu? ariyo Zakat. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Yego biko bimeze! Wa mugabo ariwe Dwimam aba abaye umuyisilamu, anabwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko kuva ubwo agiye guhamagarira abantu be nabo bakaba abayisilamu, nuko abona kwibwira Intumwa ko ari Dwimam Ibun Tha'alabat, wo muri bene Saadi Ibun Bak'ri.فوائد الحديث
Kwicisha bugufi kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugeza ubwo n'uriya mugabo atabashije kuyimenya kuko yari imeze kimwe nk'abandi.
Imico myiza yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'uburyo yorohaga ikanorohera abayibaza ibibazo, kandi ko no gusubiza neza ari bumwe mu buryo butuma abantu bemera ubutumwa.
Biremewe kurangira abantu umuntu ukoresheje ibara ry'umubiri we, cyangwa se uburebure n'ubugufi ndetse n'ibindi ariko utagamije kuvuga inenge ze, kandi nawe bikaba ntacyo bimutwaye.
Biremewe ko utari umuyisilamu yakinjira mu musigiti ku bw'impamvu.
Muri iyi Hadithi umutambagiro mutagatifu ntiwavuzwe, kubera ko wenda icyo gihe wari utaragirwa itegeko;
Uburyo abasangirangendo bari bashishikajwe no gukora ivugabutumwa no guhamagarira abantu kuriyoboka; kubera ko kuva akimara kuba umuyisilamu yahise ashaka kubuhamagarira abandi bo mu muryango we basigaye.
التصنيفات
Kwemera Allah Nyir'ubutagatifu., Intumwa y'Imana yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)., Ubuyisilamu., Guhamagarira abantu kugana Allah., Itegeko ryo gusali, n'itegeko rireba uwaretse gusali., Itegeko ryo gutanga amaturo, n'itegeko ry'umuntu wanze gutanga amaturo., Obligation of Fasting and Ruling of Its Abandoning