Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!

Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti, asaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamuha uburenganzira akajya asalira iwe mu rugo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti kugira ngo nsalire ku musigiti iswalat eshanu; ashaka ko yamuha uburenganzira bwo kutajya aza gusali hamwe n'abandi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba uze gusali hamwe n'abandi!

فوائد الحديث

Ni itegeko gusalira mu mbaga, kubera ko gusaba uburenganzira biba ku kintu cy'itegeko.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kumubwira uti: Ujye uwitaba, ni kuwo ari we wese wumvise umuhamagaro, bikaba bigaragaza ko ari itegeko gusalira mu mbaga, kuko ikintu cy'itegeko kiba kigomba kubahirizwa.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'Iswalat ikorewe mu mbaga.