إعدادات العرض
Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice
Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice
Hadith yaturutse kwa Ar'djafat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية Bosanski English فارسی Français Русский اردو हिन्दी Bahasa Indonesia 中文 বাংলা ئۇيغۇرچە Español Kurdî Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ ไทย 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands Türkçe Hausa دری Кыргызча Lietuvių नेपाली Italiano or ಕನ್ನಡ Oromoo Română Soomaali Српски Wolof Українська Tagalog Moore Malagasy Azərbaycan ქართული Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayisilamu iyo bahurije ku muyobozi umwe, bashyize hamwe, hanyuma hakaza ushaka kumwambura ubwo buyobozi, cyangwa se agashaka gucamo ibice abayisilamu, akwiye gukumirwa ndetse bakamurwanya, mu rwego rwo gukumira icyo kibi, no kubungabunga amaraso y'abayisilamu yahamenekera.فوائد الحديث
Ni itegeko kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka ibibi, ndetse bikaba ari n'ikizira kumwigomekaho.
Uzigomeka ku muyobozi w'abayisilamu, akitandukanya n'imbaga yabo, uwo akwiye kurwanywa, urwego yaba ari ho rwose n'icyubahiro cyose yaba afite.
Gushishikariza kuba hamwe no kwirinda amacakubiri.
التصنيفات
Kwigomeka ku muyobozi.