“Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”

“Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntimugatuke abapfuye kuko bo bamaze kubona ingororano cyangwa ibihano by'ibyo bakoze.”

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari ikizira gutuka abapfuye, no kubahuka ibyubahiro byabo, kandi ko ari imwe mu mico mibi, kubera ko bamaze kubona ingororano z'ibikorwa byiza bakoze cyangwa se ibihano by'ibikorwa bibi bakoze, kandi nk'uko kubatuka bitabageraho ahubwo bibangamira abazima.

فوائد الحديث

Iyi Hadithi iragaragaza ko ari ikizira gutuka abapfuye.

Kureka gutuka abapfuye harimo kurengera inyungu z'abazima, no kubungabunga umutekano w'abantu muri rusange kugira ngo hataba ubushyamirane n'umwiryane.

Ubugenge buri mu kubuza kubatuka ni ukubera ko bamaze kugera mu byo bakoze, kubatuka rero ntacyo byaba bimaze, kandi harimo no kubangamira abanyamuryango babo basigaye.

Ntibikwiye ko umuntu avuga ibitarimo inyungu.

التصنيفات

Indangagaciro n'imyifatire., Urupfu n'amategeko yarwo.