“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”

“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu atita ku buranga bw'abagaragu be cyangwa se imibiri yabo, cyangwa se niba ari beza cyangwa se niba ari babi, cyangwa se niba ari banini cyangwa se ni ba ari bato, cyangwa se niba ari bazima cyangwa se niba barwaye? Nta n'ubwo yita ku mitungo yabo, niba ari myinshi cyangwa se ari micye. Bityo Allah ntabiryoza abagaragu be cyangwa se ngo abibahore n'uburyo batandukanye muri byo, ahubwo icyo yitaho ni imitima yabo n'ibiyirimo bijyanye no gutinya Allah no kwizera, n'ukuri no kumwegurira ibikorwa byabo byose, cyangwa se gukorera ijisho no kuvugwa neza. Inita cyane ku kureba ibikorwa byabo uburyo bitunganye cyangwa se bidatunganye, bityo akaba ari byo atangira ingororano ndetse akabihembera.

فوائد الحديث

Kwita ku gutunganya umutima no kuwusukura icyo ari cyo cyose kibi.

Gutunganya umutima duharira Allah ibikorwa, no gutunganya ibikorwa tubikora twigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ibi byombi ni ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yitaho ndetse aha n'agaciro.

Umuntu ntagashukwe n'umutungo we cyangwa se ubwiza bwe, cyangwa se umubiri we, cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose cyo mu mitako y'isi.

Kwihanangiriza kwiringira ibigaragara hirengagijwe gutunganya igice kitagaragara.