إعدادات العرض
Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere
Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivugira muri iyi nzu yanjye igira iti: "Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە සිංහල ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Malagasy Български Українська Azərbaycan ქართული lnالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira buri wese uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayisilamu yaba mukuru cyangwa se muto, n'izo nshingano zaba iz'ubuyobozi rusange cyangwa se ubwihariye, akagora abo ayoboye ntaborohere ko Allah yazabahemba ibijyanye n'ibyo nabo bakoze nawe ntaborohere; Kandi ko uzorohera abo ashinzwe kuyobora ko nawe Allah yazamworohera ndetse akamworohereza muri gahunda ze zose.فوائد الحديث
Ni itegeko ko uzaba afite inshingano zo kuyobora abayisilamu agomba kuborohera uko abishoboye.
Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
Igipimo cyo gupimiraho korohera abantu no kutaborohera ni igihe cyose bitanyuranye na Qur'an ndetse n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).