إعدادات العرض
Amategeko agenga imyifatire n'ikinyabupfura.
Amategeko agenga imyifatire n'ikinyabupfura.
1- Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi
2- Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda
3- Mwirinde ibyaha birindwi birimbura
4- Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza
6- Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu
7- Ntukarakare!
9- Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi
10- Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye
12- Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze
13- Umuntu ubunza amagambo ntazinjira ijuru
14- “Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere
15- Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira
16- Mu by'ukuri umuntu Allah yanga kuruta abandi ni umunyamwaga w'umunyempaka nyinshi
18- Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera
19- Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka
22- Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi
24- Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza
25- Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika
26- Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba
28- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage
29- Igihe kimwe twari hamwe na Umar, maze aravuga ati: "Twabujijwe kwigora!
33- Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we
35- Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro